KTN Rwanda yatanze amahirwe yo gutunga ikibanza muri Kigali

Kuri ubu gutunga ubutaka muri Kigali ntibikiri inzozi kuri bamwe, kuko sosiyete nyarwanda KTN RWANDA Ltd iherutse kwagurira imbago zayo mu gihugu cya Tanzania ikomeje kuba ikiraro gihuza abifuza kugurisha ubutaka n�abakeneye kubugura kandi bose badahenzwe.

KTN RWANDA Ltd yashyize ku isoko ibindi bibanza byo guturamo biherereye mu murenge wa NDERA n�uwa RUSORORO. Ibi bibanza byose biherereye mu Karere ka GASABO, biri mu duce tumaze gukataza mu iterambere bitewe n�ibikorwa remezo bimaze kuhagera.